vendredi 2 août 2013

IBYISHIMO BY'UMUBYEYI

Ni ibyishimo bikomeye ku mubyeyi gushyingira umwana!

BIRINDA Jean Marie Vianney, ni umusore tumaranye imyaka 11, akaba yaratubereye umwana w'ukuri, njye na Alice twanejejwe n'imikurire ye no gutera imbere kwe.

Ndamwibuka aza mu rugo rwacu ari umuhungu muto, ukunda guseka.

Iyo batubwira kwigira no kwiha agaciro, Vianney ni urugero nyarwo.Vianney yatangiye akazi mu rugo rwacu nk'umukozi wo mu rugo. Yareze abana banjye bose. Ndamwibuka yigisha umuhungu wanjye w'imfura gutangira kugenda.

Vianney yaje kwiga kuba "Mecanicien" w'imodoka akaba yaranabikoze igihe kirekire, ndetse aza no kwiga gusiga amarangi mu buryo bugezweho.





Yasize amarangi ahantu henshi harimo na Presidence n'ahandi hakomeye nkaho. Ntiyarekeyeho kuko yashatse na permis de conduire, categorie "DEFINITIF".

Mu buzima bwe, Imana yamukoreye ibintu bikomeye, kuko yaje kuyimenya, bihindura ubuzima bwe bwa adolescence, yari yatangiye gukururwa n'inkumi ndetse n'akayoga.

Vianney yarongoye umukobwa mwiza, uva mu muryango mwiza, agira ubukwe bwiza, ariko  ikirenzeho n'uko yiteguye kubaka urugo rurangwamo Kristo.

Nashimishijwe n'ijambo yavuze nyuma gato y'ubukwe bwe:
 "Mana ndagushimira iyi paradizo!" Koko urugo rwiza ni ishusho ya paradizo!

Ubuzima bwa Vianney bwafasha abandi ba "jeunes "benshi". Ni byiza gutegura ejo hazaza hacu, ni ngombwa kwiyungura ubumenyi buri gihe, ni byiza kumenya ubuzima bwa roho ( mwuka) n'umubiri. Nta musore wari ukwiye kwiheba ngo arakennye, ahubwo agomba gukora cyane!

Ndangije nshimira abavandimwe, inshuti badufashije badutera inkunga zitandukanye mu bukwe bwa Vianney!

Imana ibahe umugisha kandi ibakorere ibyiza byose biva iwayo.


samedi 9 mars 2013

INTSINZI YA RAYON SPORT

Nishimiye intsinzi ya Rayon Sport. Dutsinze APR binezero (4-0). Kuzuka kwa Rayon Sport ni inkuru nziza kandi turayishyigikiye.Niyemeje gushyigikira ikipe, ngura ikarita y'umunyamuryango.